admin


Ingaruka za COVID 19 ku masomero

Iyi nkuru yashywizwe mu Kinyarwanda wayisoma aha Mbere ya guma mu rugo mu Rwanda, umufatanyabikorwa wacu Ineza Foundation yakoreshaga ibitabo mwadufashije kohereza ngo bijye gufasha amasomero rusange hirya no hino mu gihugu. Muri ayo masomero harimo inguni eshanu abana basomeramo, twafatanyirije hamwe kuzitangiza, kandi harimo n’isomero rya kontineri riri i […]


Basomyi bato nimwandike

Kwinjira mu irushanwa rya Queen’s Commonwealth Essay byaratangiye – kandi bakeneye kubona abana n’urubyiruko bo m’uduce twose bandika. Kanda aha umenye amakuru yose mu rurimi rw’icyongereza.


Tubifurije Umwaka Mushya wa 2020

Uyu mwaka, Ineza Foundation izakomeza guteza imbere umuco wo gusoma Tanga ibitabo mu masomero rusange, no gushyigikira imishinga irambye ifasha abagore n’urubyiruko. Turashimira abafatanyabikorwa bose twafatanyije muri iyi myaka no mu maya iri imbere.


Gufungura Isomero Rusange rya Gasave

Taliki 13 Nzeli wari umunsi wo gufungura isomero rusange ryo mu busitani bwa Gasave hamwe no kwizihiza ukwezi mpuzamahanga kwahariwe gusoma. Ibi byakozwe ku bwitange bw’abakoranabushake basaga makumyabiri  bitanze mu amezi atanu ashize Iri somero ryakozwe ku inkunga yatanzwe n’umufatanyabikorwa wo mu gihugu cy’Ubwongereza, Book Aid International. Isomero ryakozwe muri […]


Amahugurwa y’Abakora mu Masomero y’Abana i Gahini

Gicurasi 2019 , Ineza Foundation ku bufatanye na Book Aid International bateguye amahugurwa y’icyumweru y’abahagarariye amasomero rusange baturuka mu masomero rusange umunani  bakaba bazakira amasomero mashya y’abana mu masomero yabo bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2019. Abahagarariye amasomero bahuguwe bakaba kandi barafatanyije mu gutunganya isomero rishya ry’abana muri Gahini mugihe bari […]


Ihuriro ryacu ry’abasomyi

Ihuriro ry’abasomyi b’abana n’urubyiruko bahurira ku biro bya Grace Rwanda/Ineza Foundation ku Gisozi, Akarere ka Gasabo, ririmo gukura.  Arita na Kirezi ni bamwe mu abasomyi , kandi banakunda n’imikino bahagirira. Arita aravuga ati: ”Nkunda aho dusomera, ndetse cyane cyane iyo badusomera inkuru, kandi nishima cyane iyo umunsi wa Ineza w’imikino […]


Amahugurwa

Amahugurwa y’abakora mu masomero rusange Taliki 16 na 17 Kanama abafatanyabikorwa baturutse muri Gihugu cya Canada bazobereye mu masomero, bakoze amahugurwa y’abakora mu masomero rusange basaga 30 baturutse mu masomero atandukanye mu igihugu hose mu Rwanda. Bamaze iminsi ibiri bahugura kubijyanye n’uburyo butandukanye bwo gucunga amasomero burimo ibi bikurikira: Ibyiza […]

kabuga library

Muhanga football club

Amakuru Avuye mu Rwanda

Muri iki gihembwe cya mbere cy’ umwaka wa 2017, twageze kuri byinshi. Kontineri yavuye Canada yageze mu Rwanda neza. Ubu turimo gucagura ibitabo n’imyenda ya sport tunabitanga mu bigo by’urubyiruko, m’uturere 16 dukomeje gushyiramo insomero. Turashimira cyane abakomeje kudutera inkunga badufasha kubizana, baba abitanze ku giti cyabo cyangwa imiryango n’abikorera […]


Amashusho ya Ineza Foundation

Rwanda literacy Fashion for Literacy | Grace Rwanda & Ineza Foundation from Transliminal Media on Vimeo.A music video showing the work of Grace Rwanda and Ineza Foundation to promote literacy amongst youth in rural Rwanda.