Uburezi
- Gusoma – Gukora insomero rusange ziciriritse mu byaro
- Kwegera no gutera inkunga – Urubyiruko cyane cyane abakobwa, impfubyi, n’abagore mu bumenyi bw’imiyoborere no mu burezi bw’ibanze muri sange
Imibereho myiza y’umugore, abana n’urubyiruko
- Gukora amahugurwa rusange ku mibereho n’ubuzima bwiza ku rwego rwo hasi, bikozwe na banyirigufashwa kugirango bongererwe ubumenyi mu kwifasha no kwongera uburambe mu kuvugurura ubumenyi fatizo nubw’isi yose kuby’ubuzima, kurya ibyuzuye, hakoreshejwe inyandiko zo gusoma n’amahugurwa.
- Guhugurira abana n’urubyiruko kwitabira ibikorwa ngororangingo no kwitabira umuco hakoreshejwe ubugeni/ubuhanzi.
Kwiyubaka hakoreshejwe ubushobozi rusange
- Kwihangira amashyirahamwe yihangira imirimo rusange hakoreshejwe, inguzanyo ntoya cyangwa ziciriritse ku matsinda y’urubyiruko ndetse n’abagore.
- Gukora amatsinda rusange y’ubusabane no gufashanya ku babyeyi b’abagore, hakoreshejwe ukwegera urubyiruko n’abababyeyi babagore mu matsinda yo gusoma, imigoroba y’ababyeye, n’amahugurwa fatizo, hatangwa n’ibikoresho.