Imurikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’Ikoranabuhanga 2020


Mu rwego rwo guteza imbere uruganda rw’igitabo mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho cya RALSA; yateguye Imurikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’Ikoranabuhanga 2020; rikaba ryaritabiriwe n’abanditsi, amazu asohora ibitabo, ababishushanya, ababicapa, ababigura, amasomero n’amashuri. Iri murikabitabo ry’Igihugu ribaye ku nshuro ya 4 kuva mu mwaka wa 2017 hagamijwe guteza imbere Uruganda rw’igitabo mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka irangira iti: Twandike ibitabo, bimenywe, bigurishwe mu isi y’ikoranabuhanga. Turashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura iri murika  kugira ngo bagure ibitabo kandi basabe serivisi zo mu ruganda rw’igitabo mu Gihugu cyacu.

Kanda aha ku nkuru irambuyehttp://ralsa.myculture.gov.rw/books-exhibition