Gusoma: Gushyigikira umuco wo gusoma ku bana, urubyiruko n’abagore, hatangwa ibitabo n’ibikoresho byo gusoma mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu cyaro, hamwe no gufungura insomero z’amazu y’urubyiruko mu uturere.
Kwiteganyiriza no Kwiyubaka: Kwihangira imirimo rusange hongerwa amikoro n’ubushobozi ku abagore n’urubyiruko, hakorwa amahugurwa, hanatangwa inguzanyo zo gukora amashyirahamwe, hatangizwa ubucuruzi no kwihangira imirimo biciririste.
Ubuzima no Kubaho Neza: Gushyigikira ibikorwa rusange by’ubuzima n’imibereho myiza y’abana, urubyiruko ndetse n’ababyeyi, bicishijwe mu bigo by’uturere by’urubyiruko no mu amashuri. Guteza imbere amarushanwa mu igororangingo hatangwa imyenda yo gukinana hakorwa n’amarushanwa y’imikino. Gukora amahugurwa y’ababyeyi, abana n’urubyiruko ku imirire n’ubuzima byiza – Kwigisha gukora uturima tw’igikoni hanatangwa imbuto – Gukora amahugurwa yigisha kwirinda Sida, gukora amatsinda y’ababyeyi yo gufashanya no guhugurana ku by’ubuzima.