
Koperative y’urubyiruko
Ineza Foundation yasuye Koperative y’urubyiruko rwarangije amahugurwa i Wawa, ubu bakaba ari intanga rugero mu kwiyubaka. Tariki ya 23 Mata 2016 bizihije umwaka umwe bamaze batangije Koperative ikora utubati, intebe, ndetse n’ubundi bukorikori bigiye i Wawa. Ubu bafasha urundi rubyiruko rukiri ku muhanda, babahugurira kwirwanaho, ndetse bababera intangarugero.
Ineza na Grace Rwanda bakaba barabahaye imyenda yo gukinana umupira w’amaguru ndetse n’imashini idoda. Ineza/GR bakaba bagiye gukomeza gukorana nabo babaha isoko ryo gukora utubati, intebe n’ameza. Ibyo bikoresho bikaba bigenewe kuzashyirwa mu masomero y’ibigo by’urubyiruko mu turere dutandukanye mu gihugu.