Amakuru Avuye mu Rwanda


Muhanga football club

Muri iki gihembwe cya mbere cy’ umwaka wa 2017, twageze kuri byinshi. Kontineri yavuye Canada yageze mu Rwanda neza. Ubu turimo gucagura ibitabo n’imyenda ya sport tunabitanga mu bigo by’urubyiruko, m’uturere 16 dukomeje gushyiramo insomero. Turashimira cyane abakomeje kudutera inkunga badufasha kubizana, baba abitanze ku giti cyabo cyangwa imiryango n’abikorera ku giti cyabo. nka : Riverside CC, CC Kelowna, Power to Change, MCC Centre, RR Plett Trucking, KMS Tools, Lantrax North America Logistics, Rotary Club Langley Sunrise, Royal Heirs, International Christian Response, Canada Soccer n’abandi tutabashije kuvuga baduteye inkunga y’ibikoresho cyangwa y’amafaranga.

 

Inkunga yanyu ni ingirakamaro.

Librarian training

Grace Rwanda & Ineza Foundation iri gutegura gahunda y’umushinga wo guhugura abakora mu masomero muri iki gihe cy’ impeshyi. Hakaba hari itsinda  ry’abantu 3 bafite inararibonye mu bijyanye n’amasomero bazaza mu Rwanda kudufasha gutegura ayo mahugurwa. Amahugurwa azibanda ku ubumenyi rusange bwo gucunga neza amasomero. Mushobora kumenya neza no gutera inkunga uyu mushinga kuri Team Go Fund Me cyangwa  mugatanga munyuze kuri Grace Rwanda. Mushobora no kohereza inkunga kuri :

Grace Rwanda/Ineza Foundation

P.O.Box 2515 Kigali Rwanda.