Abayobozi


Inama nyobozi

Apollinaire KAYUMBA

Apollinaire afite impamyabumenyi ya Engeniora mu mashanyarazi, akaba yikorera ku giti cye. Mu myaka itanu ishize, ahagarariye umuryango Grace Rwanda Society, akaba afite ubumenyi mu ugucunga imishinga. Ari muri komite nyobozi ya INEZA Foundation nk’umuvugizi wungirije.

Umusanzu atanga, akoresha ubumenyi bwe ashyigikira umuryango mu guharanira icyateza urubyiruko rw’abanyarwanda imbere, himakazwa umuco wo gusoma. Nk’umubyeyi n’umuntu ufite ubumenyi, umusanzu atanga ni uguteza imbere ubumenyi no kubaho neza kw’abana n’urubyiruko kuko aribo ejo hazaza, n’inkingi y’igihugu.

 

 

Elizabeth Mujawamaliya Johnson

Elizabeth Mujawamaliya Johnson ari mubagize Diaspora Nyarwanda muri Canada akaba yaratangije, Grace Rwanda Society, umuryango utagamije inyungu ufite icyicaro muri Canada uharanira guteza imbere uburezi, gusoma, n’imibereho myiza y’abana, urubyiruko n’abagore mu Rwanda. Ni umwe mubatangije INEZA Foundation kuko yemera ko ubumenyi, imibereho myiza ya buri wese, ndetse no kwihangira imirimo izana inyungu rusange ari zimwe mu inkingi zo kurwanya ubukene mu ibihugu bigitera imbere ndetse no gukoresha neza imfashanyo mpuzamahanga.

Akiri mu Rwanda, Elizabeth yakoze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi no mu imiryango itagamije inyungu. Afite impamya bumenyi yo hejuru mu buyobozi bw’imiryango itagamije inyungu, n’impamyabumenyi mu imiyoborere y’abakozi. Mubyo akora ubu harimo gukora ubuvugizi bwa Grace Rwanda na INEZA Foundation muri Canada n’andi mahanga, ashaka inkunga z’imishinga ifasha abana n’urubyiruko mu Rwanda gusoma, ndeste n’iterambere ry’abagore. Elizabeth ni umunyamuryango wa Rotary International, akaba yitabira gukora atikorera ateza imbere abatifashije mu iterambere rusange.

 
 

Hyacinthe MUNEZERO

16Hyacinthe Munezero ni umwe mu urubyiruko rwitabira gushishikariza no gukora icyateza imbere urubyiruko nyarwanda. Ni umunyamabanga wa INEZA Foundation akaba afite ubumenyi mu bya mudasobwa. Afite impamyabumenyi mu bya elelctronics no gutumanaho.

Ubu akora mu bucuruzi, akaba atanga igihe cye mu gushyigikira icyakwongera ubumenyi m’urubyiruko rwu Rwanda rwejo. Ni imwe mu impamvu zatumye ajya mu INEZA Foundation, yemera ko gusoma ari intangiriro yo kujijuka n’iterambere ry’igihugu.

 

 

 

 

Inama Ngenzuzi

Gemma MUKANDEKEZI

Gemma Mukandekezi arubatse akaba afite abana bane. Afite impamya bushobozi ihaniste (Masters Degree) muri  Development and Endeavour  mu kuzamura imibereho myiza y’abana n’abagore aho akorera mu Rwanda. Azaniye Ineza Foundation ubumenyi buhambaye mu by’uburinganire bw’abagore ndetse n’iterambere aho akora hose. Ubu akorerera imiryango itagamije inyungu.

 

 

 

Piana MURINZI

Piana Murinzi ni umujyanama mu INEZA Foundation. Arimo kurangiza amasomo ya kaminuza mu by’ubukungu. Nk’umwe mu rubyiruko, akaba ari impfubyi. Piana akora nk’umwarimu wungirije mu burezi bw’abana bato. Yitabira guteza imbere uburere bw’abana bato, akaba anahugurira urubyiruko kwigirira ikizere mu ukwiteganyiriza ejo habo hazaza.

Piana yagiye muri komiti njyanama ya INEZA Foundation kugirango ibyo yanyuzemo nk’umwana w’impfubyi abikoreshe kurwanya icyabangamira iterambere ry’abana. Avuga ko ubumenyi ari ngobwa, ariko ko urubyiruko rugomba kugira ubushake mu kwitegurira ejo hazaza. Bizakunda ari uko urubyiruko rugize ubuzima buzira umuze, bakabona uburyo bwo kwiga, bakagira ababagira inama ndetse bagahabwa igishoro n’ibikoresho mu kwiteza imbera mu by’ubukungu.

 

 

Stéphanie MUKANTABANA

Nk’umubyeyi w’umupfakazi, Stéphanie ni intangarugero mu guharanira ibyiza, mu kwiteza imbere mu by’ubukungu ndetse no guharanira imirimo iganisha ku iterambere rya bose. Mu kazi yakoze nk’umunyamabanga n’umugenzuzi. Akunda kwihugura, akaba yariyongeye ubumenyi mu ibaruramari no gucunga imitungo. Imwe mu migambi ye ni ukubona abana be biga amashuri yabateza imbere.

Mu buzima bwe nk’ umubyeyi w’umupfakazi, afite intego yo gufasha abandi babyeyi n’imfubyi mu guharanira icyabateza imbere. Ubumenyi bwe mu by’ubucungamari buzamufasha guteza imbere ibikorwa bya INEZA Foundation mu Inama Ngenzuzi. Ubu ni umuyobozi wa hoteli mu ishami ryo gucunga umutungo akaba anitangira imirimo idahemba afasha Grace Rwanda Society.

 

Thérèse MURORUNKWERE

Thérèse Murorunkwere ni umubyeyi akaba ari n’umuforomo mu mwuga. Azanye mu INEZA Foundation ubumenyi mu byo kwita k’ubuzima. Ubu bumenyi buzateza imbere imivugururire y’ibibazo by’ubuzima mu miryango yo mucyaro. Akunda kuvuganira no gukora icyateza imbere ubuzima bwiza bw’ababyeyi naho batuye.

Thérèse afasha INEZA akoresheje ubumenyi afite muby’ubuzima no guteza imbere umuryango, bityo bikazateza imbere imibereho mwiza y’abana n’abagore.

 

Inama nkemurampaka

Isaac KAYINAMURA

Isaac ni civil engineer mu mwuga, akaba ari umwe mu abantu bitangira ibikorwa bya INEZA Foundation nta gihembo. Ashinzwe gukora no gukurikirana impinduka z’igishushanyo mbonera cy’imyubakire ya INEZA Eco Lodge. Anayihagarariye ku birebana no gushaka ibyangombwa byo gutangiza inyubako z’uyu mushinga w’amacumbi agamije inyungu rusange.

 

 

 

Bernique KANYANGE

belineBernique yagiye mu INEZA Foundation kugirango yitangire ibikorwa biteza imbere urubyiruko, cyane cyane arukangurira gusoma. Yize amashuri yisumbuye mu imicungire ya informatique, ubu akora muri One Acre Fund, agakora mu ishami ry’ubushakashatsi. Bernique akunda guhugurira urubyiruko kwidagadura mu igororangingo, akanashyigikira agaciro k’umuryango. Akunda kuba hafi y’abantu bose, cyane cyane abatagira kivurira.