Amahugurwa y’abakora mu masomero rusange
Taliki 16 na 17 Kanama abafatanyabikorwa baturutse muri Gihugu cya Canada bazobereye mu masomero, bakoze amahugurwa y’abakora mu masomero rusange basaga 30 baturutse mu masomero atandukanye mu igihugu hose mu Rwanda.
Bamaze iminsi ibiri bahugura kubijyanye n’uburyo butandukanye bwo gucunga amasomero burimo ibi bikurikira:
- Ibyiza byo gusoma
- Uburyo bwiza bwo kwamamaza isomero ryawe ugakurura abasomyi
- Uburyo bwo gutunganya isomero kugirango uribyaze umusaruro
- Uko wategura ibyakorerwa mu isomero
Aya mahugurwa yatanze umusaruraro mwiza. Abayitabiriye batahana inyigisho n’ibitekerezo byo gutangiza mu masomero yabo.
Gutunganya amasomero
Aba bafatanyabikorwa banasuye amasomero atandukanye bayafasha kuyatunganya batoranya ibitabo bikwiye byatanzwe na Grace Rwanda, banabishyira mu tubati. Mu masomero basuye harimo isomero rya Gikondo AGR, Muhanga, Karongi, Rwamagana, Kayonza ndetse banafungura isomero rya Kabuga.